Igenzurwa ry'ubuzima bwite rya Facebook

Gukoporora ihuza
Ubufasha bwo kuri mudasobwa
Ubufasha bwa porogaramu ya iPad
Ubufasha bwa porogaramu ya iPhone
Ubufasha bwa porogaramu ya Android
Ubufasha bwa mushakisha igendanwa
Ubufasha bwa porogaramu ya Facebook Lite
Ushobora gucungira gusa amwe mu magenamiterere y'Igenzurwa ry'ubuzima bwite ku mwirondoro wa Facebook wawe w'ibanze, wo washyizeho igihe wiyangikishaga. Hindura ujye ku mwirondoro w'ibanze wawe kugira ngo ugere ku Igenzurwa ry'ubuzima bwite.
Igenzurwa ry'ubuzima bwite rigufasha gusuzuma amagenamiterere y'ubuzima bwite n'umutekano byawe kugira ngo wizere ko urimo gusangiza abantu babikwiye.

Jya ku igenzurwa ry'ubuzima bwite

  1. Kanda ishusho y'umwirondoro yawe hejuru iburyo kuri Facebook.
  2. Kanda Amagenamiterere n’ubuzima bwite, maze ukande Igenzurwa ry'ubuzima bwite.

Ibintu ushobora gusuzuma mu Igenzurwa ry'ubuzima bwite

  • Ushobora kureba ibyo usangiza. Iki gice kigufasha:
    • Guhitamo ushobora kureba amakuru amwe n’amwe ku mwirondoro wawe nka nomero ya telefoni, imeyiri, itariki y’amavuko n’indangasano byawe.
    • Kugenzura ushobora kureba ibizatangazwa n'ibyatangajwe byawe.
    • Gusuzuma uwo wakumiriye kuri Facebook. Urugero: ushobora kongeraho abantu ku rutonde rw’abakumiriwe rwawe. Menya ibindi byerekeye ibiba igiheukumiriye umuntu kuri Facebook.
  • Uko watuma konti yawe ikomeza gutekana. Iki gice kigufasha:
    • Kuvugurura ijambobanga ryawe. Menya ibindi byerekeye gushyiraho ijambobanga rikomeye.
    • Fungura impuruza kugira ngo bigufashe kumenya niba umuntu yinjiye kuri konti yawe ari ahantu tutazi.
  • Uko abantu bashobora kukubona kuri Facebook. Iki gice gituma uhitamo ushobora:
    • Kukoherereza ubusabe bw'ubucuti.
    • Kugushakisha kuri Facebook akoresheje nomero ya telefoni cyangwa aderesi imeyiri yawe.
  • Amagenamiterere y’amakuru yawe kuri Facebook. Iki gice kigufasha:
    • Gusuzuma no kuvanaho porogaramu n’imbuga biheruka gukoreshwa by’andi masosiyete wakoresheje Facebook winjiraho.
  • Ibyamamaza byatoranyijwe byawe kuri Facebook. Iki gice kigufasha:
    • Gusuzuma no guhitamo amakuru ku mwirondoro wawe ashobora gukoreshwa n’abamamaza kugira ngo bakugereho.
    • Guhitamo ushobora kureba uko uganira ku mbuga mpuzambaga (urugero: ibintu wakunze cyangwa wakurikiye kuri Facebook) iruhande rw’icyamamaza.

Ubundi buryo bwo kugenzura ubuzima bwite bwawe

Menya ibindi byerekeye uko wagenzura ushobora kureba ibyo usangiza. Uhereye hano, ushobora kumenya uko:

Yego
Oya

Other ways to get help

Chat with Meta AI support assistant
Resolve issues, make changes and get support in real time